Association des Eglises Baptistes au Rwanda (AEBR) yasoreje Icyumweru cy’Uburezi cyabaye kuva ku wa 09 kugeza ku wa 13 Gashyantare 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uburezi Buboneye Bushingiye ku Nkingi y’Umuco n’Indangagaciro za Gikristo.”
Igikorwa cyabereye muri AEBR Nyagahinika cyitabiriwe n’abayobozi, abarezi n’abanyeshuri mu rwego rwo gusoza iki cyumweru cyahariwe uburezi bufite ireme.
Aho byabereye
AEBR Nyagahinika
Igihe
09 – 13 Gashyantare 2026
Activities
Indirimbo, Imivugo, Inkuru ishushanije, Bibiliya
Umunsi wo gusoza waranzwe n’ibikorwa by’abanyeshuri bigaragaza impano zitandukanye binyuze mu marushanwa ya Bibiliya, indirimbo, imivugo n’inkuru ishushanije.


